Munsi y' amababa ye

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Munsi y' amababa ye

[1]
Munsi y' amababa ye nihw' ampisha,
N' ubw' ijoro ryakwijima cyane,
Ntacyo nzatinya nzi kw' azankomeza,
Ubu nd' umwana we yacunguye.

Gusubiramo:
Munsi y' ayo mababa ye,
Havuy' urukundo rwinshi,
Mu mababa niho nzibera,
Mu mahor' iteka ryose.

[2]
Munsi y' amababa ye nta gahinda,
N' uburuhukiro bw' umutima,
Mur' iy' isi ntiharimw' agakiza,
Mpirwa ndi mu mababa ye gusa.

[3]
Munsi y' amababa ye niho heza,
Nzajya mpihisha ibishuko byose,
Niho buhungiro nta cyampangara,
Nzibanira na Yes' amahoro.