Mukristo Ube Maso

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Mukristo Ube Maso

[1]
Mukristo ube maso, Nturuhuke na hato,
Akaga kari hafi, Usenge!

[2]
Ababisha b' Imana bajya bakubikira,
Baguciriy' ibico, Usenge!

[3]
Kenyer' intwaro zawe ku manywa na n' ijoro,
Dor' umwanz' arakaze, Ba maso!

[4]
Umv' abatsinze kera iyo ntambar' urwana,
Barakubwira bati: Usenge!

[5]
Umva Umwami wawe, Yesu wagupfiriye,
Niwe wategets' ati: Wirinde!

[6]
Bik' iryo jambo ryiza, Mu mutima wemera,
Kandi unabikore usenga.