Mukiza Ngukurikire

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Mukiza Ngukurikire

[1]
Mukiza ngukurikire, Ah' unshakira hose;
Ah' ujya ngukurikire, Mwami ngukurikire.

Gusubiramo:
Mukiza ngukurikire, Wamviriy' amaraso;
Nib' utagir' ukwitaho, Jye nkwikurikirire.

[2]
Nahw' inzira yazitirwa, Naho yakukumuka,
Ko wayinyuzemo mbere, Nyicamo mfit' ishimwe.

[3]
Naho naterwa n' ibyago, Nkageragezwa cyane,
Warageragejwe nawe, Mwami ngukurikize.

[4]
Nib' unyobora mw ishavu, Niba nkena nkanenwa,
Wigeze kuba ruvumwa, Nanjye ngukurikize.