Mukiza, Ndamaramaje

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Mukiza, Ndamaramaje

[1]
Mukiza, Ndamaramaje, Ndatwaranira kugera,
Ku rugerorunkwiriye; Mwami mfasha ngo ndusheho.

Gusubiramo:
Nzamura maze nger' aho wangeneye,
Mwamiwanjye; Ku rugero rusumbyeho;
Mwami mfasha ngo ndusheho.

[2]
Ntabwo ngifit' umutima, Wo kuguma mu by' iyi si;
N' ubwo bamwebabikunda, Ngambiriye kujya mbere.

[3]
Ndashaka gusumb' iby' isi, Nubw' umwanz' anyibasiye;
Kukonamaze kwizera, Yukw' Iman' izandengera.

[4]
Ndashaka kumaranira, Kurabukw' ubwiza bwawe;
Ariko nkomezensenge, Ngez' ubwo nzager' i wawe.