Mugenzi Komera

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Mugenzi Komera

[1]
Mugenzi komera Yes' ari hafi, Twamutegereje kera,
Tugiye kwitahir' iwacu heza, Turirimbe ko dutsinze,
Twihangane twe kumuhemukaho, Kandi w' ataduhemukiye,
Yatwerets' urukundo ruhebuje, Nirwo rwatumy' adupfira.

[2]
Mugenzi komera, Utegerez' umudugudu w' izahabu,
wateguriwe abakiranutsi, Niho tuzaruhukira,
Ihangane ntabwo tuzagum' aha, Mu buhanya no mu miruho,
Harubw' umwijim' uzatamuruka, Igitondo gitangaze.

[3]
Mugenzi komera dore araje, Uwo muremyi wa byose,
Azanye n' abamarayika benshi, Azanye n' ingororano,
Ihangan' ugez' igih' Umukiza, Azakubwir' aya magambo,
Ngo mugaragu mwiz' ukiranuka, Igire mu munezero.

[4]
Mugenzi jy' uhora wihanganye, Komeza kwizera kwawe,
Amarira yawe ahanagurwe maz' uzahabwe n' ikamba,
Ihangane mwene Data ni koko, Isezerano rye n' impamo,
Uzibanirayo n' abakijijwe, Na Yes' Umukiza wacu.