Mpagaze Ku Nkengero Ya Yorodani

[1]
Mpagaze ku nkengero ya Yor'dani nubur' amaso,
Ndor' igihugu cyiza cy' i Kanani, Ni hw' ibyanjye biri.

Gusubiramo:
N' igihugu cyiza cy' amahoro,
Hakurya ku nkengero haratoshye;
Tuzahavugir' indirimbo za Mose,
Tubane na Yes' iteka.

[2]
Hakurya mur' ibyo bibaya, Hahor' umucy' iteka.
Yesu Kristoni w' uzahaber' umucy' ahakur' ijoro.

[3]
Aho heza nzahagera ryari ngo mpabe mpiriwe?
Nzareba Data mumaso ryari nduhukiy' ibwami bwe?

[4]
Mfit' ibyishimo mu mutima, Sinshaka kugum' aha.
Yor' dan' isumira hos' ariko ntinyuka kuyambuka.