Mfit' Inyota Mwami

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Mfit' Inyota Mwami

[1]
Mfit' inyota Mwami, Ndagucyennye cyane,
Mpembura Mukiza, Wowe soko nziza,
Soko y' ubugingo, Ngwin' umurikire,
Unyobore (unyobore), Nger' iwawe.

Gusubiramo:
Buhungiro (buhungiro),
Nihishamo (nihishamo),
Ubwugamo (ubwugamo),
Bw' umugaru (bw' umugaru),
Murikira (murikira),
Noye kuyoba (ne kuyoba),
Kugez' ubwo (kugez' ubwo),
Ngez' iwacu.

[2]
Nd' umugenzi Mwami, Ngenda mu butayu,
Kandi mfit' isari, Ndarushye Mukiza,
Mpam' amazi Mukiza, Maze nshir' inyota,
Kugez' ubwo (kugez' ubwo), Ngez' iwacu.

[3]
Iwacu mw' ijuru, Ngiye kugerayo,
Nzambikw' ikamba Yesu yanteguriye,
Nubw' indushya, Ndi hafi kugera,
Mu gihugu (mu gihugu), Cy' ihumure.