Mfasha Ngo Ndusheho

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Mfasha Ngo Ndusheho

[1]
Mfasha ngo ndusheho kugukunda,
Icyo nicyo ngusaba mpfukamye,
Mbigusabye cyane mfasha Mwami Yesu,
Ngo ndusheho kugukunda.

[2]
Nashats' iby' iyi su ngo nezerwe,
Ubu ndabiretse, Ng' ump' ibyiza.
Icyo nsaba gusa, Mfasha Mwami Yesu,
Ngo ndusheho kugukunda.

[3]
Mfit' umubabaro n' agahinda,
Nzishimira cyan' intumwa zawe.
Iyo ndirimbana nazo biramfasha,
Nkarushaho kugukunda.

[4]
M marembera y' ubu bugingo,
Nzagushima cyane ngusingize.
Nzakuririmba maze mvuge nsenga,
Ngo ndusheho kugukunda.