Mbese Ko Tujya Tuvuga

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Mbese Ko Tujya Tuvuga

[1]
Mbese, Ko tujya tuvuga, Iby' igihugu cy' ihirwe,
Tukogez'ubwiza bwaho; Kubayo bizacur' iki?
Ko tuvug' inzira zaho,Zasizw' izahabu nziza;
Ar' ukugenekereza; Tugezeyo, hacur'iki?

[2]
Ko tuvug' uko hameze, Kw' ari nta byaha n' urupfu,
Cyangw'ibishuko bibayo, Tugezeyo hazacur' iki?
Ko tuvug' iby'urukundo, N' ibishura bizambarwa,
Tukabyishimira cyane;Kubayo bizacur' iki?

[3]
Tuvuga n' iby' igitondo, Kizaba gitamanzuye,
Tukazabona wa murwa, Umanuk' urimbishijwe.
Umurw'urabagirana, Utarangwamw' agahinda,
Ntubemo n' imibabaro,Har' umunezero gusa.

[4]
N' ubwo ngoswe n' ibishuko, Ntunganiriza kujyayo;
Ngonanjye njye niyumvamo uko kubayo byamera;
Nibwotuzatambagira, Icyo gihugu cy' ihirwe.
Hamwe n' abamaraika,Na Yes' Umukiza wacu.