Mbeg' Umunsi Mwiza!

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Mbeg' Umunsi Mwiza!

[1]
Mbeg' umunsi mwiz' ubw' abacunguwe bazaba bar' imbere ye.
Bazaririmb' indirimbo kubw' ikuzo n' ubuntu bwayo.

Gusubiramo:
Inteko zingana n' umusenyi,
Zingana n' umusenyi mwinshi,
abacunguwe bazangana n' umusenyi,
umusenyi bangana n' umusenyi.

[2]
Ndareb' ingabo zitabarika zerekan' umucyo w' ijuru,
Zifit' amahoro atangaje ku maremb' arabagirana.

[3]
Numv' ijwi ryiza ry' Umucunguzi riva ku ntebe ye y' ubwami,
Nimuz' abahiriwe na Data. mwambikw' ikamba ryo kunesha.

[4]
Abera bazaririmba n' abamarayika batabarika,
Isi izahind' umushyitsi kand' ibyago bizaba bishize.