Manyur' Umutsima

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Manyur' Umutsima

[1]
Manyur' umutsima w' ubugingo,
Nk' uko wabigize mu kibaya,
Natw' uduhaz' Ibyanditswe Byera,
Turakwifuza Jambo rizima

[2]
Mwami hir' ukuri menyeshejwe,
Nk' uko wahiriye wa mutsima,
Uri ku nyanja i Galilaya,
Mbeshweho naw' Ushobora byose.

[3]
Mwam' ur' umutsima w' ubugingo,
Ijambo ryawe rimbeshejeho,
Mpa guhazwa naryo tuzabane,
Mpa kugukunda nzabane nawe.

[4]
Amagamb' uvuga n' ubugingo,
Mfasha ngo nyumvire, jye nta ntege,
Ni wowe nkesh' ubugingo bwanjye,
Ijambo ryawe rimpa gutsinda.