Ku Musozi kure

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ku Musozi kure

[1]
Ku musozi kure har' umusaraba,
Ubabaj' ukojej' isoni,
Ndawukunda cyane kuko wabambweho,
Uwacunguy' abanyabyaha.

Gusubiramo:
Nzogeza uwo musaraba (musaraba),
Kugez' ubwo nzat' umuruho,
Nzikomeza ku musaraba (musaraba),
Kugez' ubwo nzambikw' ikamba.

[2]
Mbeg' umusarab' ab' isi bahinyuye,
Ng' uranyur' umutima wanjye!
Umwana w' intama yarets' ikuzo rye,
awikorer' ajy' i Kalvari.

[3]
Umusaraba wavushij' amaraso,
Ya Yesu umwana w' Imana,
Kuri wo nih' Umukiza yatangiye,
Maz' ubwo mbabarirw' ibyaha.

[4]
Kubw' umusaraba, Nzab' umunyakuri,
Nihanganir' isoni zawo,
Kugez' ubw' uzanjyan' iwacu mw' ijuru,
Tunezeranw' iteka ryose.