Izuba Nirirenga

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Izuba Nirirenga

[1]
Izuba nirirenga turangij' imirimo,
Ubwo tuzaba tunaniwe,
Uhorah' utwara byose niw' uzadukiza,
Duhurire kuri Siyoni.

Gusubiramo:
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Tuzibanira na Yesu, Muri cya gihugu cyiza,
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Twibanire (twibanire), mw' ikuzo rye.

[2]
Tunyura mu gicucu, No mu mugaru mwinshi,
Tugoswe n' umwijim' ukaze
Ariko Uhoraho, Niw' uzatuyobora,
Ab' ari w' utugez' iwacu.

[3]
Nubw' amaso yacu yuzuyemo amarira,
Dufit' ubwoba mu mitima,
Ariko Umukiza agiye kutujyana,
Aho tuzashir' agahinda.