Iyo Nibuts' Umusarab' Utangaza

[1]
Iyo nibuts' umusarab' utangaza,
Umwami nyir' ishemayatangiyeho,
Ibyo nungukaga, Ntabwo mba nkibyitayeho.
Nzinukew'ibyo niratanaga.

[2]
Reb' inkovu zo ku mubiri we wose,
Zituma ngir' ishavu n'umunezero.
Har' ubw' ishavu n' ibyishimo bijya bihura.
Har' utak'ikamba mu mahwa.

[3]
Nari narazimiye, Meze nk' impabe.
Ariko narokotse kubw'ibyago bye;
Ntunzibukire ntagir' ikindi niratana,
Kerets' umusarabawawe.

[4]
Nahw' ibyaremwe byose byab' ar' ibyanjye,
Nta cyo nabonanakugereranyaho;
Urukundo, N' ubuntu byaturutse mw' ijuru,
Bitumandek' ibyanjye byose.