Iyi Isi Niya Data

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Iyi Isi Niya Data

[1]
Iy' isi n' iya Data, Kand' iyo ntez' amatwi,
Numv' ibiremwa bisingiza izina rye mu ndirimbo,
Isi n' iya Data, Mpora mbitekereza,
Iby' Uhoraho yaremye byose, ni byiza bitangaje.

[2]
Iy' isi n' iya Data, Inyoni ziririmba,
Umuseke wa mu gitondo, N' impumuro y' uburabyo,
Ibimera byose, Hamwe n' ibyo mw' ijuru,
Byose bigaragaz' ububasha, N' imbaraga ze nyinshi.

[3]
Iy' isi n' iya Data, N' ubwo yuzuy' ibyaha,
Nta kizaganz' imbaraga ze, Azahor' ari ku ngoma,
Isi n' iya Data, Mbese nakwiganyira?
Imana yac' izahora ku ngom' ibihe bidashira.

[4]
Iy' isi n' iya Data, Ntabwo nzabyibagirwa,
N' ubw' ibyaha biyuzuyemo, Imana n' umuyobozi,
Isi n' iya Data, Ni kuki nababara?
Data niwe uri ku ngoma, Ijuru n' isi byishime.