Iteraniro Ry' Abera

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Iteraniro Ry' Abera

[1]
Iteraniro ry' abera, Inzovu n' ibihumbi,
ingabo z' abacunguwe, Barabagirana nk' umucyo,
Barwany' uko babasha, None baratsinze,
Mwagurir' amarembo, kugira ngo binjire.

Gusubiramo:
Haleluya, Haleluya
Dusingiz' Umwana w' Intama,
Haleluya, Haleluya,
Nimusingiz' uwazutse.

[2]
Ikobe ry' indirimbo, Rirangira mu kirere,
Urusobe rw' amajwi y' inanga, Zizacurangw' urwunge,
Mbeg' umuns' utangaje, Ni nk' uwo kurema,
Mbega ng' umubabar' uratsindwa bitavugwa.

[3]
Hanezerew' abari mu mirenge y' i Kanani,
Igitey' ubwuzu kandi, N' uko batazatandukana,
Ya maso yariraga uzasang' akeye
Nta mpfubyi nta n' impfusha bizarangw' i Kanani.

[4]
Iteraniro ry' abera, Batinze wa mubisha,
Nimwumv' izo ndirimbo nziza Ni nk' iz' abamarayika
Hehe n' imibabaro, Bayisezeyeho,
Ntibazongera usuuz' imitim' ukundi.