Isengesho Ryanjye

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Isengesho Ryanjye

[1]
Isengesho ryanjye Mwami nyumvira, Nyobora mu nzira,
Mu birushya byo mur' ubu buzima, Jy' umpor' iruhande.

[2]
Har' ibigeragezo byinshi mpura naby' aho njya hose,
Mfash' umpe kub' umunyakuri, Kandi mb' umukiranutsi.

[3]
Igih' ub' ubuzima buzaba bugeze kw' iherezo,
Ndagusaby' uzampe kubana nawe mu bwami bw' ijuru.