Inkomangiro Yawe Yafata

[1]
Inkomangiro yawe yafata, Umuraba w' ibyag' uguteye?
Ukagukanagira nk' ingoyi, Inkomangiro yaw' izashikama?

Gusubiramo:
Dufit' inkomangir' itsika, Imiraba yiyungikanya,
Ikomangiye ku Rutare, Rushikamye, Umukiza wacu.

[2]
Nib' itsitse ntizateraganwa, Ifashwe n' ukuboko k' Umwami,
Imirunga ye iraduhuza, Bitewe n' imbaraga y' ikomeye.

[3]
Izashikama mu gihe kibi, ubw imivumb' izab' ihurura,
Umuyaga w' ishuber' usheze, Ntabwo bizarenga ku bwato bwacu.

[4]
Ndetse no mu gihe kibi cyane, Twifuz' amazi yaduhembura,
Tuzatsika ku nkombe z' ijuru, Umugar' ushire buheriheri.

[5]
Ubw' igitondo kizatangaza, N' amarembo arabagirana,
Tuzatsika ku nkombe z' ijuru, Umugar' ushire buheriheri.