Ineza N' Imbabazi

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ineza N' Imbabazi

[1]
Igihe nari nd' inzererezi, Ngenda mu mwijima w' ibyaha,
Nih' Umwungeri yantaruye, None ndi mu nzir' ijy' iwacu.

Gusubiramo:
Ineza n' imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yo kubaho kwanjy' ibihe byose,
Ineza n' imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
Kandi nzaba mu nzu y' Uwiteka,
Nzarira ku meza yanteguriye kera,
Ineza n' imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
'Iminsi yose nzaba ndiho' (ku gice cya 3)

[2]
Ansubiz' intege mu bugingo, Anyonger' imbarag' iteka,
anjyan' ahar' amaz' atuje, Arind' intambwe zanjye zose.

[3]
Mu gikombe cy' umwijim' ukaze, Umukiz' azabana nanjye,
Azanyoboz' ukuboko kwe, Angez' aho yanteguriye.