Imana Ihimbarizw' Ibyo Yakoze

[1]
Iman' ihimbarizw' ibyo yakoze; Yakunz' ab' is' itang' Umwanawayo;
Niwe Yesu waducunguye twese, Akaducir' icyanzu ngodukire.

Gusubiramo:
Dushime, Dushime, Yes' Umwami wacu;
Dushime, Dushime, Twese tumushime.
Niwe watwujuje n' Imanayacu;
Tumuhimbariz' iyo neza nyinshi.

[2]
Yesu yaducunguj' amaraso ye, Maz' aduca kuri kamere yacu;
Ngo n' ubwo twaba twarashayishije, Tube nk' abatigeze gucumura.

[3]
Ibyo yadukoreye ntibigerwa, Twakiran' Umwana w' Imanaishimwe;
Ariko tuzarushaho kwishima, Nitumurebesh' aya masoyacu.