Igihe Yes' Azakorany' Amoko

[1]
Igihe Yes' azakorany' amoko, Ngw ahagarar' imbere ye,
Twesetuzagenzwa dute mu manza, Dutumiwe gutegekwa?

Gusubiramo:
Azahunik' ingano mu bigega,
Arik' umuram'azawusesa.
Twese tuzagenzwa dute mu manza,
Z' uwo munsi wokuzurwa?

[2]
Nind' uzumv' Umukiz' amubwir' ati: Ur' umugaragu mwiza?
Cyangw' uzamarwa n' ubwob' abwiwe ngo: hoshi genda ndaguciye?

[3]
Azamwenyur' abonany' abana be, Icyitegererezo cye,
Azabambik' ibyiza byo mw' ijuru, Ubwo bamupfukamire.

[4]
Tube maso dutegerez' Umwami, N' imuri zigumye zake!
Kugirang' Umukwe n' azaz' azasange, Tumaze kumwitegura.

[5]
Tujye dutekerez' ibyo mw' ijuru. Urugendo nirushira,
Tuzahagarar' imbere y' Imana, Niba tutagamburura.