Icyampa Nkab' Uwawe

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Icyampa Nkab' Uwawe

[1]
Icyampa nkab' uwawe, Yesu Mwami wanjye;
Ne kononwa n' iby'isi, Nkwikurikirire.

Gusubiramo:
Icyampa nkab' uwawe,
Nitanze maramaje.
Jye ntacyo maze, Ntacyo, Ntacyo;
Niwe mpay' ikuzo.

[2]
Icyampa nkab' uwawe, Yesu Mwami wanjye.
Nkoresh' uk'ushaka, Njye nkubahiriza.

[3]
Icyampa nkab' uwawe, Yesu Mwami wanjye;
Ntandukanya n' iby'isi, Umboneze rwose.

[4]
Icyampa nkab' uwawe, Yesu Mwami wanjye;
Mb' uwaw' uko ndikose, Nta kintu kinziga.