Icyampa Kugendana N' Imana

[1]
Icyampa kugendana n' Imana, Mu nzir' ijya mw' ijuru,
Nibyo byamber' umucy' ungeza, Ku Mwana w' Intama.

[2]
Garuka, Mukunzi garuka, Ntumwa nziza y' amahoro,
Nang' ibyaha byakubabaje, Bikantanya nawe.

[3]
Mbega ngo ndangir' amahoro, Ntazigera nibagirwa!
Ariko byansizemw' imvun' itakungwa n' ab' isi.

[4]
Icyo nagusimbuje cyose, Uko cyaba kiri kose,
Mfasha nitandukanye nacyo, Ngusenge wenyine.