Ibyo Nkora Nkiriho

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Ibyo Nkora Nkiriho

[1]
Ibyo nkora nkirihw' aho bizarangirira, Ubwo kudapfa kuzakura gupfa,
Ni mara gukira nzabon' Umukiza wanjye, Kand' azab' anyakiran' ibyishimo.

Gusubiramo:
Nzamumenya, Nzamumenya; Nzahagarar'imbere Ye nkize.
Nzamumenya, Nzamumenya, Mbony' inkovu zo mubiganza bye.

[2]
Nzanezerwa mbony' uburanga bwe buhebuje, N' amaso y' akey'arabagirana;
Nzajya musingiza mpimbawe n' urukundo rwe, Koyambonerej' aheza mw' ijuru.

[3]
Ntabwo mpug' abadusezeyeho bajya kure, Ubwo twatandukaniye ku cyambu.
Ni tujya mw' ijuru nta kizadutandukanya, Cyane ndifuzakubon' Umukiza.

[4]
Azanjyana mu mudugud' utabamw ishavu, Ni ho nzambarir'imyambaro yera,
Nzaririmbana n' aber' indirimbo ya Mose; Cyane ndifuza kubon' Umukiza.