Harih' Umunt' Umwe

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Harih' Umunt' Umwe

[1]
Harih' umunt' umwe wapfuye ku bwanjye,
Kandi ntibyari bikwiriye,
Yemeye kujyanw' ajya ku musaraba,
Kubwo kumbabarir' ibyaha.

Gusubiramo:
Byarabambwe byose, Byarabambwe byose,
Yemw' uko yabyikorey' ubwe!
Yemwe ngo arababara cyan' ajyayo!

[2]
N' umugwaneza kand' arankunda cyane,
Yez' umutima wanjy' ibyaha,
Sincirw' urubanza, Mfit' umudendezo,
Kuko yambabariy' ibyaha.

[3]
Nzabana n' Umukiza akaramata,
Nzajya ngendana naw' iteka,
Ndirimbish' umunwa n' umutima wanjye,
Kuko nababariw' ibyaha.