Habuka Wa Mpabe We

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Habuka Wa Mpabe We

[1]
Habuka wa mpabe we, Urahamagarwa,
rek' ibyaha byawe ngwino, wikwinangira.

Gusubiramo:
Ngwino hakirih' umucyo,
Yes' aragutegereje,
Aramburiy' amaboko,
abe bahabye.

[2]
Umukiz' arakwinginga, ntiwinangire,
Umv' araguhamagara, Mukingurire.

[3]
Uraritswe n' ubutumwa, We kwinangira,
Bukuzaniy' agakiza, Bukingurire.

[4]
We kwigomw' umunezero, Ngo winangire,
Nibw' uzagira' amahoro, Mukingurire.