Haba Ubwo Umwijima Ubudika

[1]
Hab' ubw' umwijim' ubudika, Maze nkabur' inzira,
Ibyago bikiyongeranya, Bikantera no kwiheba.

Gusubiramo:
Nzahungira kuri Yesu (kuri Yesu),
kukw' ariw' undush' imbaraga (imbaraga),
Nzahungira kuri Yesu (kuri Yesu),
kukw' ariw' undush' imbaraga.

[2]
Hab' umunsi umbera mubi, Natambuka ngateguza,
Nuko nkumva nguy' agacuho, Maze nkisunga Rutare.

[3]
Nzanikomeza ku Rutare, Nibwo nzashir' agahinda,
Nirwo ruzanshoboz' inzira, Zirimw' ibihanamanga.