Gitare Kirekire

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Gitare Kirekire

[1]
Gitare kirekire njya mpungiraho,
Ni wow' umutima wanjye wifuza,
Nd' umunyantege nke nshaka kukwisunga,
Wowe Gitare cyanjye, Nkwihishemo.

Gusubiramo:
Nkwihishemo, Nkwihishemo,
Wowe Gitare cyanjye, Nkwihishemo.

[2]
Ngiz' imibabaro ku manywa y' ihangu,
Nizingiweho n' ibigeragezo,
Ndengewe n' imiraba yiyungikanya,
Wowe Gitare cyanjye, Nkwihishemo.

[3]
Umwanz' anyibasiye ndi ku rugamba,
Ni wowe mpungiraho nkaruhuka,
Iyo nibasiwe n' ibigeragezo,
Niwe nihishamo, Gitare cyanjye.