Gihe Cyiza Cyo Gusenga

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Gihe Cyiza Cyo Gusenga

[1]
Gihe cyiza cyo gusenga, Kintarura mu mpagarara;
Ngo nigir'aho Dat' ari, Muganyir' ibyo nkennye byose.
Mu bihe by' umubabaro,Nabony' ibimpumuriza.
Ntsind' ubukana bw' Umwanzi, Mu bihe byiza byogusenga.

[2]
Gihe cyiza cyo gusenga, Jy' unsohorez' amashengesho.
K'Uwiteka ntahemuka, Aratwiteze ngw' aduhire.
Ndamwihereje rwos' ubu,Y' uk' ubwe yampamagaye.
Niringiy' imbabazi ze, Nogez' ibibe byogusenga.

[3]
Gihe cyiza cyo gusaba, Urajy' uhor' umpumuriza,
Ugez' ahonger' iwacu, Nzataha nzamuwe mu bicu.
Mpembw' ibihembo by' abera; Nibyobizaramb' iteka;
Ubwo nibwo nzasezera, Ku bihe byiza byogusenga.