Duhurire Ku Mugezi

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Duhurire Ku Mugezi

[1]
Duhurire ku mugezi, Dusange bamarayika;
Amazi yaw'atunganye, Atemb' av' imbere y' Imana.

Gusubiramo:
Nuko tujye ku mugezi!
Duhurire n'abera ku mugezi!
Ku mugez' utunganye w' Imana,
Utemb' uv' imbere y' intebe.

[2]
Ku nkombe y' uwo mugezi, Ni ho tuzatambagira,
Turamy'Umwami w' iteka, Mu gihe cyiza kidashira.

[3]
Tutageze ku mugezi, Dutur' imitwaro yacu;
Tuzakirishw'imbabazi, Duhabw' umwambaro n' ikamba.

[4]
Ub' umugez' uri hafi, Urugendo ruzashira;
Tuzishima mumitima, N' indirimbo z' umunezero.