Data Ndambuy' Amaboko

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Data Ndambuy' Amaboko

[1]
Data, ndambuy' amaboko; Nta wundi wamfasha;
Iy'unyivumburiy' ukamvaho, Mbes' ahandi najya ni he?

[2]
Nizey' Umwana waw' ubu, Undem' umutima;
Ujy' unkenur' ummar'ubukene, Nkomeze nemerwe nawe.

[3]
Nyir' ukwizera ni wowe nuburiy' amaso;
Icyamp' ukangwirizakwizera, Kuko ntagufite napfa.

[4]
Ntuzantererane ngo mpfe, Ahubw' umbesheho;
Nibwo nzacika ku kinyoma, Mbishobojwe n' Umwuka wawe.

[5]
Nakwishima cyane rwose, Nibaniye nawe;
Maze nkakumv' umpumuriz' umbwira ko nagiriw' ubuntu.

[6]
Nizeye rwos' ubu yuko Yesu yamfiriye;
Kandi kubw' amaraso ye yeza, Nzabaturwa rave mu byaha.