Data Mwiza, Nyigiza Hafi

[1]
Data mwiza, Nyigiza hafi; Nkube mu gituza;
Ni wowebuhungiro bwanjye n' uburuhukiro.

Gusubiramo:
S. na A:
Data, nyigiza hafi, Ndifuza ko tubana;
Data, ndifuza ko tubana.
T. na B:
Data, data, nyigiza hafi;
Ndifuza cyane ko tubana;
Data, Nyigiza hafi; ndifuza kotubana,
Ndifuza ko tubana.

[2]
Data mwiza, nyigiza hafi; Nkomeza ntundeke;
Nakwishimirako tubana, Ne kuraragira.

[3]
Data mwiza, nyigiza hafi; Ngez' ubwo nsa nawe;
Mpembur'unyuhagir' unyeze, Mb' umuziranenge.