Bona N' Ubwo Ngoswe N' Ibicu

[1]
Bona n' ubwo ngoswe n' ibicu, kandi nkab' inkehwe,
Kandi nkaba ndembejwe n' amaganya menshi cyane.

Gusubiramo:
Nagira Yesu wenyine, Byose byatamuruka,
Niwe zuba ryaka nk' inyeneri y' i Betelehemu.

[2]
N' ubw' urugendo rwo mw' isi rwantera gucogora,
Najya gusingir' uburabyo, Ngasingir' amahwa.

[3]
N' ubw' umutima wanjye, Wazirikan' uwankunze,
Bigatuma ngir' agahinda, Kenshi nkababara.

[4]
Nzirikany' icyubahiro, Ntegereje kwinjira,
Navuga Yesu wenyine, Byose byatamuruka.