Bazany' Amaturo Yabo

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Bazany' Amaturo Yabo

[1]
Bazany' amaturo yabo, Kuyatur' Umwami Yesu,
Kuko bari bamukunze, Maze barayamutura.
Iyo neza n' urukundo, Byafashij' umukene,
N' amaturo yose batuye, Yar' ay' agaciro.

Gusubiramo:
Muture Yes' amaturo, Biramunezeza rwose,
Muhay' umutima wanjye, Ndamwiyeguriye.

[2]
Umukene yarahagaze, Kure y' abaturaga,
Maz' abony' uburyo batura, Agir' umunezero,
Yuzurwa n' ibyishimo, By' ayo maturo batuye,
We, yar' afit' ituro rito, Imbere y' umwami.

[3]
Abwiran' Umwam' agahinda, Ati: Nz' ineza yawe,
Akir' iri turo ngutuye, Niryo mutima wanjye,
Yes' asubiza yitonze, Ati S' ituro rito,
Nubw' abandi batuye menshi, Urabarengeje.