Amarembo Niyugururwa

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Amarembo Niyugururwa

[1]
Ntituzongera kuba mu mwijima, Amarembo niyugururwa.
Ahubwo tuzaba muri rwa rurembo, Rumurikirwa n' Imana.

Gusubiramo:
S. na A.:
Amarembo niyugururwa, Amaremboniyugururwa.
Mbeg' umunezero tuzahagirira, Amaremboyuguruwe!

T. na B.:
Amarembo niyu' ru' 'gururwa, Amarembo
Niyu' ru' gururwa, Mbeg'umunezero tuzahagirira,
Amarembo yuguruwe!

[2]
Inshuti zizandindira ku cyambu, Amarembo niyugururwa.
Nzajya kwiber' ahatazarangw' icyaha, Amarembo yuguruwe.

[3]
Nta ndwara no kuribwa bizabayo, Amarembo niyugururwa.
Tuziganirira n' abakunzi bacu, Amarembo yuguruwe.

[4]
Nzagir' umunezer' utarondorwa, Amarembo niyugururwa.
Nzahora nirebera Yesu mu maso, Amarembo yuguruwe.
[5]
Tuzagendera mu mucyo w' Imana, Amarembo niyugururwa.
Tuzaba turirimban' umunezero, Amarembo yuguruwe.

[6]
Ntabwo nzongera kuvunwa n' ishavu, Amarembo niyugururwa.
Nzabana n' Umwami Yes' iteka ryose, Amarembo yuguruwe.