Amagambo Y' Umujinya

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Amagambo Y' Umujinya

[1]
Amagambo y' umujinya, Ntakabave mu kanwa!
Ahubw'umutim' uyacuby' atararushy' asohoka.

Gusubiramo:
S. na A:
Mukundane rwose; Yes' aravug' ati:
Ngir'itegeko ryanjye mbahaye:
Mukundane rwose, Yes' aravug'ati:
Bana banjye, Mukundane.
T. na B:
Mukundane, Mukundane ;
Ngir'itegeko ryanjye:
Mukundane, Mukundane; n' itegeko rye.

[2]
Urukundo n' imbonera, N' ubucuti, birera;
Byab'ishyano kubyicisha, Ubupfu bw' akanya gato.

[3]
Amagambo y' intonganya, Ntaregama mu kanwa,
Ijamborimwe ry' intonganya, Ritandukany' inshuti.