Aho Nzahamagarwa Hose

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Aho Nzahamagarwa Hose

[1]
Aho nzahamagarwa hose, Ari no mu misozi,
Cyangwa ku rugambarukaze; Mubyeyi, n' unkenera,
Ukambwiz' ijwi ryawe ritoya, Ukannyuz'inzira ntazi,
Nzakwishyira mu maboko, mvuge nti: Nzajy' ah'unshakira hose.

Gusubiramo:
Nzajy' ah' unshakira hose, Mwami;
Mumisozi no mu bibaya.
Nzavug' iby' ushaka ko mvuga Mwami,
Kandinzaba nk' uk' ushaka.

[2]
Ahari Yes' ashaka yuko mmuvugir' uyu munsi;
Ahari babonek'impabe, Nkwiriye guhabura;
Murokozi wanjye, N' unyobora, N' ahar'ibihanamanga;
Sinzareka kogez' inkuru yawe; Nzajy' ah' unshakirahose.

[3]
Ntabwo nshidikanya, Har' aho Mwam' ushaka ko nkora.
Mukubaho kwanjye kugufi, Nkorer' Uwambambiwe.
Mwami, Nkubikij'ibyanjye byose, Nzi k' unkunda bitangaje.
Nzakor' iby' ushaka,mbikunze cyane; Nzajy' ah' unshakira hose.