Abarokots' Ibyago Byo Hasi

[1]
Abarokots' ibyago byo hasi hazakoranywa, Ab' azatumir'azajyana na bo.
Umwami n' agaruk' ikondera rye rizavuga, Amatek'azab' agiye gucibwa.

Gusubiramo:
Azaba yabararitse, Ubw' azabahamagara (hamagara).
Azaba yabararitse, Ab' azatumir' azajyana na bo.

[2]
Uwo muns' abapfuye muri Kristo bazazurwa, Bazava mu bituronka we rwose.
Abo yitoreye bazimana na we mw' ijuru, Ubw' azagenda,azajyana na bo.

[3]
Ni ho tuzajya dukorer' Umwami tudahwema; Tuzajya dusingiz'urukundo rwe.
Maz' ubwo tuzarangiz' imirimo yacu mw' isi,Tuzateranywa tujyanwe mw' ijuru.