Yesu Ndagutakambiye

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Yesu Ndagutakambiye

[1]
Yesu ndagutakambiye, Kuk' utantabaye napfa,
Ungeze ku gakiza kawe, Unyakir' uko ndi.

Gusubiramo:
Unyakir' uko ndi, Unyakir' uko ndi,
Mwami wanjye warampfiriye,
Unyakir' uko ndi.

[2]
Ntabwo ngira kivurira, Arikw' amaraso yawe,
Niyo yangize uk' ushaka, Unyakir' uko ndi.
[3]
Sinabasha kwitegura, Nguhay' imigambi yanjye,
Unkize kubw' izina ryawe, Unyakir' uko ndi.

[4]
Dore Mwami nje ku birenge byaw' ungir' uk' ushaka,
Utungany' umurimo wawe, Unyakir' uko ndi.