Reka Yesu Yinjire Mu Mutima Wawe

[1]
Reka Yesu yinjire mu mutima wawe maz' akuruhure,
Niba wifuz' ubugingo bushya, Umwakire mu mutima.

Gusubiramo:
Ubu wishidikanya, Reka kumwihakana,
Muh' umutima wawe, Wumwegurire burundu.

[2]
Nib' ushaka ku mutunganira, Umwemerere akuzemo,
Hafi yawe har' isoko yeza, Sanga Yes' agutunganye.

[3]
N' ushaka kuzamuririmbira, Umwemerere akuzemo,
Nib' ushaka kuzabana nawe, Umwakire mu mutima.