Nzabana N' Umwami

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Nzabana N' Umwami

[1]
Nzabana n' Umwam' ibihe bidashira,
Iryo jambo rivuga ngo: Nzatur' ibudapfa,

Gusubiramo:
Iwacu, Iwacu,
Ngeze hafi yaho.

[2]
Mu rugo rw' Umwami ndahararikira,
Kwizera niko kunyerek' amarembo yaho,
N' ubwo njya ncogora s' ukutahashaka,
Iyo gakondo y' abera ni Yerusalemu.

[3]
Njya ngotwa n' ibyaha, Nkumva ndacogoye,
Nka bur' aho mfata nka ya numa yo mu nkuge,
Ibicu byeyutse, Umukororombya,
W' ihumure urasira mu mutima wanjye.

[4]
Nkund' izo ndirimbo zihora mw' ijuru,
Izo mw' isi yacu ni nk' indimi z' i Babeli,
Harihw' icyo nkunda, Nukw' abazazuka,
Bazongera kubana na Yesu, Yee, Amina.