Har' Ubwo Wasanze Yesu

Language: Kinyarwanda
Guhimbaza Imana

Har' Ubwo Wasanze Yesu

[1]
Har' ubwo wasanze Yesu ng' ukire? Se wuhagijw' amaraso ye?
Ubu wizeye rwos' imbabazi ze? Se wuhagijw' amaraso ye?

Gusubiramo:
Wogejwe (wogejwe) na Yesu (na Yesu)?
Watunganijwe n' amaraso (maraso)?
Har' ubwo yakwuhagij' amaraso?
Mbes' imyambaro yaw' irera?

[2]
Mbes' ugendana na Yesu iteka? Se wuhagijw' amaraso ye?
Mbes'ujy' ubana n' uwari wabambwe? Se wuhagijw' amaraso ye?

[3]
Umukwe n' az' uzab' umwiteguye? Se wuhagijw' amaraso ye?
Mbes' uzakundirwa kujya mw' ijuru? No gukizwa n' amaraso ye?

[4]
Hung' ibyaha jy' ukor' ibitunganye! Wejeshw' amaraso yaYesu!
Har' isokw itemb' ikiz' imitima. Wejeshw' amaraso ya Yesu!