Hahirw' Ufit' Ibyiringiro

[1]
Hahirw' ufit' ibyiringiro bishyitse,
Akiri mu miruhoy' iyi si;
Bimukomez' agatsind' ibishuko by' umwanzi.
Bimukomez'agatsinda ibishuko n' amakuba menshi.

[2]
Nibyo bitwibuts' iby' uburuhukiro,
Ahw' abakiranutsibazaba;
Bakibanira n' inshut' ubudatandukana.
Bakibaniran' inshuti ntibatandukane.

[3]
N' igihugu kitazarangwamw' icyaha;
Ahw' ibishukobitazagera;
Ni nahw' ibyishimo bitazagir' impinduka.
Nihw' ibyishimo bitazongera kugira kirogoya.

[4]
Nta n' umw' uzahabogorez' amarira;
Ntabw' urupfuruzahahangara;
Abaturage baho baziberahw' iteka.
Abaturagebaho bazamera nk' abamariyika.

[5]
Icyaduh' igihe kikihuta bwangu!
Tukabon' Umukiza wac'aje,
Akatujyana muri cya gihugu cy' ibyiza.
Akatugez'aho tuzibanira n' Umukiza wacu.